0920-XXXX 2024 Marburg Response Survey of Travelers_Kenyarwanda

[NCEZID] 2024 Marburg Traveler Symptom Monitoring & Feedback

Attachment D2 - 2024 Marburg Response Survey of Travelers_Kinyarwanda

2024 Marburg Response Survey of Travelers

OMB: 0920-1451

Document [docx]
Download: docx | pdf

Department of Health and Human Services  Version 11/14/2024  
Centers for Disease Control and Prevention   
Form Approved 

OMB Control No: 0920-XXXX 

Exp. Date: XX/XX/XXXX 







Urutonde rw’ibibazo bitangirwaho ibitekerezo bijyanye na Mariburu bigenewe abagenzi

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (CDC) kirasaba ibitekerezo byawe kugira ngo bidufashe kunoza gahunda y’isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu. Kuzuza uru rutonde rw’ibibazo bikorwa ku bushake, kandi si ihame. Bishobora kumara iminota iri hagati ya 5 na 10. Ibisubizo byawe ntibigaragaza umwirondoro.

Uru rutonde rw’ibibazo rujyanye n’isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu ryakorwe ku bibuga by’indege bitatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Ikibuga mpuzamahanga cya John F. Kennedy (JFK), kiri muri New York; Ikibuga mpuzamahanga cya Chicago O'Hare (ORD), kiri muri Illinois; cyangwa Ikibuga mpuzamahanga cya Washington-Dulles (IAD), kiri muri Virginie. Isuzuma ryari rigamije kumenya abagenzi bava mu Rwanda binjira muri Amerika bafite ibimenyetso bya Mariburu cyangwa bashobora kuba barahuye n’ubwandu bwa Mariburu igihe bari mu Rwanda.

  1. Ku gipimo cya 1 (kutagira amakuru) kugeza kuri 5 (kugira amakuru ahagije), wagize amakana angana iki yerekeye isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu mbere y’uko uhaguruka werekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika? [build in skip pattern to go to a or b]





1

2

3

4

5

Ntabwo mfite amakuru yose

Hari amakuru mfite


Mfite amakuru ahagije





    1. Niba wavivuye 3-5: Ni gute wamenye ibijyanye n’isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu mbere yo guhaguruka werekera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika?

    2. Niba wavivuye 1-2: Mu gihe kizaza, ni nde wifuza ko yaguha aya makuru mbere y’uko ujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika?

      1. Sosiyete y’Indege

      2. CDC

      3. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika / Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe

      4. Umukozi ushinzwe ingendo

      5. Undi [free text]


  1. Ni ibihe bibazo (niba bihari) waba warahuye na byo mu gihe cy’isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu? Hitamo ibisubizo byose bishoboka

    1. Ntabyo.

    2. Ntabwo nari nzi ko ngomba gukorerwa isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu.

    3. Narasuzumwe nubwo ntari mu Rwanda.

    4. Urugendo rwanjye rwimuriwe mu yindi ndege ijya ku kindi kibuga kitari icyo nari niteze kujyaho.

    5. Ibiguzi (amafaranga yo kongera kwiyandikisha, amahoteri).

    6. Gutinda k'urugendo (kubura amahuza).

    7. Isuzuma ryatwaye igihe kirekire.

    8. Ikindi: ___________



  1. Wadusangiza amakuru ayo ari yo yose yerekeye isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu wakorewe azadufasha kunoza iryo suzuma.



  1. Ese ubutumwa bwanditse wohererejwe n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari bworoshye kubwumva? Igipimo cya 1 (ntabwo bwari bworoshye) kugeza kuri 5 (bwari bworoshye cyane)



1

2

3

4

5

Ntabwo bwari bworoshye na gato

Bwari bworoshye buhoro


Bwari bworoshye cyane


  1. Niki wakunze mu butumwa bwanditse? Niki utakunze?(note for developer: one free text field for both questions)

  2. Ese wagerageje kuvugana n’ishami ry’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (leta, akarere cyangwa aho utuye ) ku bw’impamvu iyo ari yo yose?

    1. Oya

    2. Yego

      1. Wabashije kubageraho?


  1. Ni gute, muri rusange, wifuza kwakira amakuru ajyanye n’ubuzima yerekeye ibikorwa ugomba gukora nyuma yo kuba mu gace karimo icyorezo mu kindi gihugu, nko gukurikirana ubuzima bwawe n’icyo gukora uramutse urwaye? Hitamo kugeza kuri 4 mu buryo wifuza.

  1. Ubutumwa bwanditse (busa n'ubutumwa wohererejwe n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

  2. Imeyiri

  3. Guterefona byikora, byafashwe amajwi

  4. Uburyo bw’Impapuro

  5. Icyapa cyanditse cyangwa cy’ikoranabuhanga ku kibuga cy’indege

  6. Amatangazo y'amajwi mu ndege cyangwa ku kibuga cy'indege

  7. Imbuga nkoranyambaga

  8. Urubuga rwa murandasi

  9. Radio

  10. Ibinyamakuru

  11. Televiziyo

  12. Ikindi: __________


  1. Ku gipimo cya 1 (ntibishoboka) kugeza kuri 5 (birashoboka cyane) biri ku ruhe rwego ko wuzuriza kuri murandasi urutonde rw’ibibazo bijyanye n’isuzuma ryo mu rwego rw’ubuzima rusange rikorerwa abinjira mu gihugu mu gihe ubwo buryo bwaba buhari aho kuba uburyo bw’imbonankubone busanzweho?





1

2

3

4

5

Ntibishoboka

Birashoboka


Birashoboka cyane






  1. Ni ikihe gihugu usanzwe utuyemo?

    1. U Rwanda

    2. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    3. Ikindi gihugu



Tugushimiye cyane ku bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo bidufashe kunoza ibikorwa byacu mu gihe kizaza.

Public reporting burden of this collection of information is estimated to average 10 minutes per response, including the time for reviewing instructions, searching existing data sources, gathering, and maintaining the data needed, and completing and reviewing the collection of information.  An agency may not conduct or sponsor, and a person is not required to respond to a collection of information unless it displays a currently valid OMB control number.  Send comments regarding this burden estimate or any other aspect of this collection of information, including suggestions for reducing this burden to CDC, Reports Clearance Officer, 1600 Clifton Rd., MS H21-8, Atlanta, GA 30333, ATTN:  PRA (0920-XXXX).  


File Typeapplication/vnd.openxmlformats-officedocument.wordprocessingml.document
AuthorAhmed, Faruque (CDC/NCEZID/DGMH/OD)
File Modified0000-00-00
File Created2024-11-21

© 2024 OMB.report | Privacy Policy